0 Iwacu1.com: Email y'ubuntu
Izina@iwacu1.com
iwaculogo banner
iwaculogo
iwaculogo
iwaculogo
 
 
Updated: 12-11-2005 - 02:32:24 -0400GMT   

Indimi: Icyongereza | Igifaransa



Iwacu Online>>Politike

Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na:
Ruganzu
Posted on 12-12-2002 00:36:45 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Bimaze kumenyekana ko nyakubahwa Faustin Twangiramungu ashaka gusubira mu Rwanda kugira azashobore guhangana na nyakubahwa Prezinda wi igihungu Paul Kagame.

Hagati ya nyankubahwa Perezida wi igihungu JM Paul Kagame na Twangiramungu Faustin nibo bakandida bamaze kumenyekana mu kuzahanganira umwanya mukuru wu ubuyobozi bwi igihugu, mwe mura bibona mute? murabona bafite amahirwe angana?

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: charles Kagame
Posted on 12-20- 2002 11:45:10 -0800GMT
Subiza iyi nyandiko
Birashoboka ko abantu bamwe na bamwe bakwibwira ko gukemura ibibazo bafite, byaterwa nuko batora umuntu yenda ahari bibwira ko ari mwiza. Nyamara icyo nabonye bose baba beza iyo batarafata ubutegetsi.
Twagiramungu uwo rero ashobora no kugira ayo mahirwe ariko dukwiye gusuzuma icyo ayo mahirwe amariye i gihugu nk'u Rwanda. Kagame se we amariye iki igihugu?Undi mu kandinda se we uwo ariwe wese amariye iki igihugu? Dore ikibazo gikwiye ni icyo. Naho rero gufata umwanya wo kubara amahirwe ya Twagiramungu Ntabwo bishimishije na gato gato.
Sinzi niba uwo twagiramungu aziyamamaza ariko icyo nzi abantu bareba kure ntabwo bazamutora.
Sinzi kandi ko Kagame aziyamamaza ariko abazamubona mo ubushobozi bazamutora.
Undi mukandida rero nawe sinzi ibye ariko icyo nzi azatorwa nabo azaba anyuze.
Ariko munyemerere mbaze, amatora muzi ko azaba arimo umucyo ra? Ubishoboye ansubize.
Murakoze.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: RUCUNCU
Posted on 12-20-2002 20:11:37 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Uriya mugabo abonye umutekano na amahoro bimaze kugaruka yaravuye murwanda abacengezi barumereye nabi none ngo aje kuruyobora ari Perezida, ibyo atakoze ari minisitiri w'intebe azabikora ari perezida? Njye iyo mbona abanyarwanda twari dukwiye kureba ukuri kumuntu naho bimwe bya rubanda nyamwinshi mwibuke ko umushumba umwe ashobora kuragira inka ijana akazicyura si uko rero abenshi bahuriza kukintu niyo cyaba ari kibi ngo byitwe demokarasi kuko abafashe imihoro yo kutsemba abantu bari biyitaga interahamwe bari bazi ko bateye hamwe (génocide se ni demokarasi?) jyewe mbona Kagame yarahanganye n'ibibazo u Rwanda rwari rufite, ntiyigeze abihunga nka Twagiramungu ushaka gusarura aho atabibye nibabandi twita opportuniste natahe abanze amenye aho ibintu bigeze atange n'bitekerezo amaze gusaba imbabazi abo yataye mukangaratete. Ninde wakwirengagiza kuba abanyarwanda ubu babana , aari abiciwe n'abishe kubera ubumwe n'ubwiyunge Kagame yaharaniye,reba abana b'u Rwanda bamaze kwiga, Twagiramungu niyibuke Universite yasize mu RWANDA , abanyeshuri barangije kaminuza
hanze ndetse n'iwacu,jye mbona uriya mugabo nitumwongererra ikizere tumuha amajwi nyuma y'indi myaka itanu mitumufasha tuzaba tumaze gutera imbere. U RWANDA si ubuteto cg ubukinisho aho abananiwe bageragereza cg se ikibaho abana bigiraho kwandika (munyunganire). Ariko ubundi twe banyarubuga turi bande? "Twaba turi abashinzwe kwamamaza rukokoma?" jye nabonaga twari dukwiye kureba icyateza u Rwanda imbere duhereye kubyo tumaze kugeraho. Imana iduhe gusobanukirwa!

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Songa Alain
Posted on 12-20-2002 09:10:49 -0800GMT
Subiza iyi nyandiko
Banyarwanda banyarwanda kazi nibyiza gukomeza gutanga ibitekerezo byanyu,ariko ikigaragara nuko halibamwe bakomeje kubongama nka RUKARA GASPARD.Munyandiko yawe uribaza niba abategesti bavuyeho bazaza bahunga!!Nonese iyo BIZIMUNGU ahunga aba anfunze?SEBARENZI yahunze iki dore ko yashinze na IBUKA?Iyo aguma mugihugu aba arihe?nabandi benshi ntashaste kuvuga rero RUKARA kuvugisha ukuli nibyo byangombwa ahokugirango usebanye ,Ngo Yirirwa avugira kuli RADIO nuburenganzira bwe ndumva hali nabandi bategesti bo mu RWNDA bazivugiraho mbese uzumvira iki niba ali interahamwe zivugiraho?kuvugwa ibibi bibera mugihungu ndumva atarugugisebya kandi nubwo yabeshya ndumva ubutegesti bwabanza bukanyomoza bwerekana ibitaribyo none se KAGAME we azashyikirizwa uruhe doreko na TPIR imusaba abasirikare ba bakoze genocide uzareba neza ushobora kuzamunsanga kuli iyo liste. Nizereko utiyibagije ko hali abaphuye FPR ifite ubutegesti nizereko utabyirengagiza cyangwa urashaka ingero za Byumb!
 a aho abaturage babiciye ,butare.Ndumwa rero KAGAME ariwe wambere warukwiriwe gushyirwa imbere yurukiko naho gusebya amaradiyo ntacyo uzayatwara na kagame yarayananiwe yose akorera mubihungu Bifite demokarasi yitangaza makuru.
Rero niba ufite ibyo urega Twagiramungu wabanza ukabishyira ahagaragara ahogusebya .

Kubyerekeye iyayamamaza rya TWAGIRAMUNGU nkuko nabivuze munyandiko ya 18/02 reka dutegereze ibyo abadepite ba Kagame kukibazo cya MDR tubone kuvuga niba TWAGIRAMUNGU yakwiyamamaza tutibagiwe niba azanasubira mu Rwanda rero tubitege amaso kandi dukomeze gutanga ibitekerezo tudasebyanya .
MURAKOZE

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Balinga
Posted on 12-20-2002 04:52:49 -0800GMT
Subiza iyi nyandiko
Ngo Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida mu Rwanda? Arayafite nyine! Abo numvise batazi ibyo bavuga ngo azaze inkiko zimubaze impamvu yaharabitse u Rwanda hanze sinzi ibyo barimo. Ese ba sha uzavuga amarorerwa yanyu wese azajya yitwa umubeshyi. Isi yose imaze kubamenya mushatse mwacisha make( cfr interview ya Carla del Ponte ya vuba aha aho nawe ubwe yiyama uko gutandukira kwanyu muhunga ukuri).
Twagiramungu rero ashobora kwiyamamaza, akanatorwa rwose. Gusa ikinteye impungenge ni ukuntu yayobora kiriya gihugu cyamunzwe n' ibibi byose hatari ibibanje guhimduka. Aha ndashaka kuvuga ko n' ubwo yatorwa byamugora guhita ahindura systeme ya Kagame n' agaco ke kuko ndumva nta ngufu nyinshi ( za gisirikare, ubukungu, n' ibindi) yaba amaze kugera ho muri iki gihe gito gisigaye ngo amatora be. Aho aramutse atowe nta ngufu afite zihagije zo guhangana n' agaco ka Kagame ntibazamugandagura nka Ndadaye, dore ko ibyo babigize nk' umwuga.
Twagiramungu rero mu kwiyamamaza kwe azibuke n' uwarinda umutekano we. Bitabaye ibyo rero yakwifatanya n' izindi ngufu za politiki na gisirikare ziri hanze maze tukareba ko Kagame amatora yishakiye atari we agarika!!!

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: JOS  KANYE
Posted on 12-19-2002 19:40:55 -0800GMT
Subiza iyi nyandiko
KUNSHUTI KANDI BAVANDIMWE BASOMYE MAZE IMINSI NSOMA INYANDIKO ZANYU HANO KWISETA
NANGE SHATSE KUGIRA ICYO NVUGA KUBITEKEREZO BYANYU NDAGIRANGO MBIBUTSE IBI BIKURIKIRA NTABWO AFRICA TWARI.TWIGENGA KUGEZA UBU
AFRICA UBU NAKARIMA KIMBOGA
ABAZUNGU BAHINGAMO DODO KUBURYO UDASOBANUKIRWA IGIRANGO NITWE DUSHIRAHO UBUTE GETSI REKA DA??
BASHYIRAHO UWO BASHATSE BAMURAMBIRWA BAKAMUVANAHO
NTIDUSHOBORA KWIGENGA DUSHONJE
NIDUSHOBORA KWIHAZA MUBIRIBYA
TUZIGENGA KOKO KURWANIRA IMBEHE NIBYO BIMAZE TWE RUBANDA RWAGISESEKA TWIROHA
MUBYO TUTAZI NDATSE TUKAMARANA
NGO TURARWANIRA GUSHYIRA BENE
WACU KUBUTEGETSI.SINIRIRWA
NTANGA URUGORO MWESE MUZI IBYABAYE IWACU MURWANDA UBUSE
NINDE WUNGUTSE ARI  UMUHUTU CY UMUTUTSI.TWESE TURANGARA.
UMURUNDI YACAYI UMUGANI ATI
UMUNYABWENGE NIWE AYOBA
NTABWO DUKENEYE KANAKA CYANGWA
UBWOKO RUNAKA ICYO DUKENEYE
NI MANDERA WU RWANDA NA  KAGAME ASHOBORA KUMERA NKA
MANDERA AGIYE MUNTEBE YAPENETESIYA.
NIWE UTARIHOREYE YAFUNGUWE NABAZUNGU KANDI ICYUBAHIRO ABUNTU BABIMUHERA NIMANA NICYO
IMUHA BY??
NGIYO ISI YANYU GEWE IWACU
NIMWIJURU  AMENA????????

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Mahoro Louis
Posted on 12-19-2002 09:09:30 -0800GMT
Subiza iyi nyandiko
Maze kumenya ko Twagiramungu Faustin ashaka kwiyamamariza kuba Président w'igihugu byaranshimishije cyane. Hari benshi bumva ko gutegeka atari ngombwa kuba ufite impamyabushobozi zijyanye nabyo nyamara kandi igituma mu Rwanda tudatera imbere ni uko Politiki yacu ushatse wese gutegeka akoresha ingufu. Umuntu niwe wishyira kubutegetse ntabwo ari abaturage babimutorera.Ikindi kandi nta ni mpamyabushobozi mubyo gutegeka baba bafite ngo bakore neza ibyo baba bahamagarirwa gukora. Nsanga rero Twagiramungu Faustin yaba Président ukwiye igihugu cyacu kugirango gitere imbere. Afite ubumenyi buhagije bumwemerera kubikora muri byose kandi nawe agomba kwerekana gahunda agiye gutegekamo icyo gihugu. Icyakora icyo gihe agomba gushaka abantu bafite impamyabushobozi mu nzego zose bagafatanyiriza hamwe kuzahura igihugu cyacu cyazahajwe n' abategetsi bacyo bita kubibazo byahise aho kureba aho turi kwerekera. Faustin rero nsanga ari umugabo ushishoza usibye ko bamwe batabura kumwi!
 tirira amakosa y'abategetsi bahozeho mbere y'intambara nyamara kandi ntaho yari ahuriye nabyo na gato usibye ko yari muri parti politike ya MDR. Iyo uri muri Opposition uba ushaka ko byinshi bihinduka . Nubu hari byinshi byagombye guhinduka kuko abantu bagikomeje gupfira mu gihugu cy'u Rwanda bazira akarengane nta justice irangwa muri kiriya gihugu. Hari abandi kandi nabo bashaka kwiyamamaza babifitiye diplôme mubya Politiki nabo babikora kuko nibo dukenye.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Nangamabwire
Posted on 12-19-2002 06:02:46 -0800GMT
Subiza iyi nyandiko
mbanje kubifuriza noheli nziza ndetse n'umwaka mushya muhire w'2003.
nuko rero muti uyu mwaka uje turashaka kongera gukoma rutenderi.muramenye mutongera gutuma igihugu gicura imiborogo kuko n'ibya mbere ntiturabikira.
njye ndagira ngo nibarize uriya mugabo rukokoma niba koko ari serieux mu byo avuga kandi akora?ese koko abona iki aricyo gihe cyo kubyutsa umutwe nkaho yashimiye nyagasani wamukijije amaboko ya rubambe.mwana wa mama tuza kuko ntituyobewe ibigwi n'ubutwari bwawe ariko mu rwanda ntituragera igihe cyo kwemerera democray guhabwa intebe kuko byatuma benshi turyoza amahano twakoze maze tugakanja indimi.none se kagame adatowe urabona yakora iki muri kiriya gihugu yahinduye history?twamusubiza mu ngabo?nonese uwatorwa twamushakira urutaro rw'ikibungo kugirango uwahanuye habyara tazarabukwa.sigaho rwose kuko urwishe ya nka ruracyayirimo kandi ndumva twese abanyarwanda tutanga democracy ahubwo tugira agahanga gato tukakarinda uruguma.nanjye rero nzahindure izina maze nibere NIGURE mwene MBARIMOMBAZI kuko isi nta mpuhwe igira.
murakoze kandi mushake intsinzi nyayo maze twibature ba NANGAMAHORO NTACYO ANTWAYE.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: BABY TANK
Posted on 12-19-2002 07:15:51 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
MURAHO BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI NDASHIMIRA UYU MWANYA MBONYE WO GUSANGIRA IJAMBO KU BYEREKEYE AMOTORA NA POLITIKE Y' IWACU ARIKO NAGIRANGO BWAMBERE NSUBIZE Mr PIERRE MUMENYESHA KO ICYI ATARI IGIHE CYO GUKWIZA IBIHUHA KUBERAKO UDASHYIGIKIYE UGUHINDUKA KW' UBUTEGETSI MURWANDA AHUBWO NI IGIHE CYO KUREBA UWO ARI WE URWANDA RUKENEYE WAZADUTEZA IMBERE AHO KUGIRA NGO DUHORE TWISUBIZA INYUMA DORE KO NOW DAYS UDASHYIGIKIYE GOVERNMENT YA KAGAME ARI INTERAHAMWE UMUCDR Cg UMUGENOCIDAIRE HANYUMASE ABAROKOTSE BO BAMUZIZA IKI? HANYUMA SE WIYIBAGIJE AHUBWO UKO ABAFANA BA MDR NA BO BISWE INKOTANYI KU BWA HABYARA NDETSE BAKANICWA AGATHA YAZIZE IKI? AHUBWO WARI UZIKO UBUTEGETSI BUDAFITE OPPOSITE PARTIES NTA DEMOCRATIE  IBI IRI MU GIHUGU KANDI UBU UMUNYARWANDA UWO ARI WESE ASHOBORA KUBYITWAZA KANDI AGASHYIGIKIRWA NJYEWE KUGITI CYANJYE SINDI MU RWANDA UBU ARIKO IBIHITA KUMARADIO Cg IBITURUTSE KUBARIGUNGA KAGAME NUMVA IBYIZA YIJEJE ABANYARWANDA AKIRI MU MUTARA NDETSE AMAZENO GUFATA UBUTEGETSI BYOSE BYAHINDUTSE GARBAGE NTUMUNYUMVE NABI HARIHO IBISHYA ZANYE MUMAJYAMBERE YA ARIKO BURIYA AHO KUGIRANGO ASAKAZE CELL PHONES MUGIHUGU YARI GUSAKAZA DEMOCRATIE ITA ZIGANYE HANYUMA AHUBWO UBU TWAGIRAMUNGU NAWE YARI KUBA BYIBUZE YARABONYE UMWANYA MURI GOVERNEMENT AHO KURWANIRA UBUTEGETSI NA KAGAME NGAHO NAWE PIERRE NYEREKA UKO TWAGIRAMUNGU ARI INJIJI AHUBWO NIWOWE UDASOBANUKIWE ICYO DEMOCRATIE BIVUGA NIBA KANDI UBIZI UKABIRENGAHO NUKUVUGA KO URI UMWEXTRIMISTE Cg KO UFITE ICYO RPF YAGUKOREYE UKABA URIMO KUYITAKA MU KWISHYURA UMWENDA !!!!!IBYONI IBYA KERA CYANE KANDI NTA WUBIKENEYE  UBU URWANDA RURIMO GUTERA INTAMBWE NIBA KOKO TWAGIRAMUNGU N' ANDI MASHYAKA AZABA ARI MUMATORA GUHANGANA NA RPF PIERRE NDETSE N' ABANDIBANYARWANDA BOSE BATEKEREZA NKAWE NTA HO BAZATUGEZA KANDI RERO BURYA NTANUMWE NANGA NKUNDA ABANYARWANDA BOSE YABA KAGAME Cg SE TWAGIRAMUNGU AHUBWO NDWANYA IBIBI  BABA BAKORERA UMUHUTU UMUTUTSI Cg UMUTWA KUKO TWESE HAMWE TURI NYAKAMWE AHUBWO NIBWO BWOKO BW'ABANYARWANDA UBWO RERO TWESE HAMWE NUKUGERERANYA IBYIZA KAGAME YAKOZE N' IBYIZA TWAGIRAMUNGU N'UNDI WESE YAKOZE Cg AZAKORA KANDI TU GAHORA TUBIBIBUTSA DORE KO IYO BAGEZE KUBUTEGETSI BADUTWARA UKO BASHAKA. MUGIRE AMAHORO KANDI DUSENGE CYANE ARIYA MATORA ADUTEZE INTAMBWE IKOMEYE. NOHELI NZIZA N' UMWAKA W' AMATA N' UBUCYI MUZAWURYE NTUZABARYE.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Gaspard Rukara
Posted on 12-19-2002 02:34:24 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Sha ubwo koko mwese muvuga ngo Twagiramungu aziyamaza, ajya kuva mu Rwanda hari uwamwirukanye?Ubwo se uwo bazajya bavana ku mwanya wese azajya ahunga ra?Ikindi agomba kubazwa imbere y'urukiko impamvu yaharabitse igihugu akomoka mo.Birazwi ko yirirwaga ku maradiyo aha ijambo interahamwe nka BBC,RFI NA VOA yirirwa yifashe ku gahanga atuka abayobozi b'Urwanda dore ko burya ngo azi ko ari intyoza mu gutukana!Mwebwe mwese rero mutekereza gutyo muribeshya nta mwanya njye namuha mu Rwanda kuko akabya kwerekana ubushi!Ikindi  nibarizaga bene uru rubuga, nuko mbona bibanda ku bintu birwanya ubutegetsi buri ho i kigali kandi tuzi ko hari byinshi byiza byakozwe.Bityo rero jye n'abandi benshi tubona basa nk'abakorera mu kwaha kw'interahamwe cyagwa abandi bose bagiye bahunga bamaze gukora Urwanda mu nda.Ibyo mubinsobanurire.
Nibarizaga.
Rukara.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Yes
Posted on 12-18-2002 21:49:26 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
njye ndumva ibyo murimo mushaka gusetsa imikara!!!! ubwo se niba mwumva ko abantu 2 bonyine aribo bagomba guhangana mubona mutibeshya.njye ndabona umucandida azaba ari umwe cyangwa 2 ariko undi ari igikoresho cyangwa ntangufu afite.ikigaragara ni uko ubu mu Rwanda tudakeneye amatora cyangwa ihinduka ry'ubutegetse,ahubwo dukeneye amahoro.ikindi kandi ntabwo wabwira umuntu ushonje ngo atore (umunyarwanda) kuko adashobora kuba responsable.
Inda nini y'udutsiko niyo ishobora kudushora mu ntambara .igihe cyose hazaba hatarimo gukorera i gihugu twitanga bizatugora.wayobora wayoborwa icyangombwa ni partage équitable ya resource.imitsi ya rubanda ikarekwa kuribwa n'udutsiko.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Rukuramigabo
Posted on 12-18-2002 20:48:11 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Bavcandimwe duhurira kuri iyi mbuga ndabasuhuje mwese. ku byerekeye ukwiyamamaza kwa Twagiramungu, mbona rwose nta kintu na kimwe cyabuza Twagiramungu gutsinda ariya matora kuko Twagiramungu yagaragaje ko adashyigikiye amafuti ya Kagame gouvernement ya kagame igitangira. twagiramungu yari premier ministre maze abona ibyo ingabo za Kagame zakoraga ahitamo kugaragaza ukuri. ibi byerekena ko ari umugabo ureke ba Rwigema babaye ministre maze bagahakwa gusa nta kindi bakora bose bahoraga babeshya amahanga ngo mu Rwanda hari demokarasi kandi babizi neza ko ntayo. twagiramungu rero yerekanye ko ashaka amahoro, uburinganire mu Rwanda aho yabivuze ku mugaragaro. yanze h=guhakwa kandi ntabwo ashobora guhakwa Abanyarwanda bashira kuri iyi mpamvu, nemeza ko Twagiramungu ari umugabo w' inararibonye ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu mu nzira nziza. rwose ndamushyigikiye, niyiyamamaza ntamutora nta kabuza. Murakoze kandi mugire amahoro.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: MUPENZI  VENUSTE
Posted on 12-18-2002 19:55:33 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
MUZATORE  INGIRAKAMARO.

Bimaze kugaragara ko hari abanyarwanda bakigendera ku mahame y'umwiryane y'inzego nyinshi ahanini ziterwa n'ubujiji ndetse n'inda nini.Ibyo kandi tujya tubibona mu nyandiko za bamwe na bamwe zihita hano kuri site yacu.Ngaho bamwe niho babonera umwanya wo gutukana,gusebanya,ibinyoma,gutsimbarara ku mashyaka,amoko,uturere n'ibindi.Imana tugira ariko nuko ari bake cyane.Bene abo kandi bagombye kumenya ko ubuvanganzo nyarwanda bufite benshi babujijukiwe cyane kandi bataza hano gutukana,kubera ko twumva umunyarwanda nyawe yagombye guharanira icyazamura igihugu aho guharanira icyateza amacakubiri mu mashyaka.Ngo abwirwa benshi akumvwa na bene yo.
Ni byiza ko twinigura kubyerekeranye n'amatora.Nkagira ngo mbibutse igikorwa cy'ingirakamaro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Pawulo Kagame ateganya cyo kuvana igihugu mu nzibacyuho ari ingirakamaro.Ibyo ni ibyo gushimirwa cyane kimwe n'ubutwari bwa Nyakubahwa Twagiramungu Faustin bwo gushaka guhagararira abanyarwanda bose bashaka inzira ya demokarasi.Muri make rero,tuzatore umuntu ntituzatore ishyaka cyangwa se akarere,ubwoko cyangwa umuryango.Cyane cyane ko abo bagabo bombi Kagame na Twagiramungu ari intwari.Njye ku bwanjye bombi nabatora kuko barabishoboye,Kagame mu rwego rwo kumenya kurengera be no kurwana ku busugire bw'igihugu cye;naho Twagiramungu mu rwego rwo gucengeza demokarasi kugira ngo habeho ubutegetsi bushyizweho n'abaturage kandi bukorera abaturage ndetse no guharanira kumvikanisha abanyarwanda.

Ubundi umuyoboke w'ukuri kandi uzi icyo akora ntagira ishyaka.Ishyaka ry'ukuri riba ku mutima.Abashaka gukorera u Rwanda mwese mwirinde amashyaka,ngira ngo muribuka icyobo ayo mashyaka yaturoshyemo kuva muri 92.MUZATORE INGIRAKAMARO.
Naho ba Rutwitsi,aha ndavuga abo bose bashaka guca rubanda mo ibice bazana ibya POWER,CDR,.......ndagira ngo mbabaze nti "Rwose muzakura ryari".Icyo abanyarwanda ubu dukeneye,ni ugukorera igihugu cyacu tukagiteza imbere.Ntabwo rero twahora tugendera ku mahame y'ibya kera kandi byaturoshye habi ngo tuzabone ubutera intambwe.Abo tuzabona bashobora kudufasha kugikorera by'intangarugero;tuzabatora nta kabuza.Ntiduterane amagambo rero"UWO MUZATORA MURAMUZI".

Iyo dusesenguye ingoma zose kandi hose,dusanga buri butegetsi budashimisha buri wese.Kandi nta ngoma itica.Nta n'ingoma itagira ab'ubu.Kandi koko ni mu gihe kuko ntawuneza rubanda.Hari abakunze kubeshyera perezida Pawulo Kagame uriho ibihwanye gusa n'ibyo bo bifuza;nyamara twakwegera abagenda Kigali ndetse n'abayituye,bakatubwira ko Rwanda yacu yabaye Paradiso.Rwose mubyeyi w'igihugu ibyo turabigushima,kandi biza akarusho nibikomeza ndetse na bamwe mu bafunzwe bataregwa ibyaha bikabije bakababarirwa kuko umubyeyi aca izamba.Bityo tugatangira inzira nshyashya yo kubaka Rwanda nziza kandi ntawuhejwe.Naho abakungahaye kuri ubwo bwenge bw'ikinyoma n'umwiryane,buri munyarwanda wese yagombye guhagurukira kubarwanya.

Twagiramungu ni umubyeyi wa demokarasi.Yaharaniye kuva kera ko buri wese ataniganwa ijambo.Ntako byaba bisa niba kuri ubu yumva iyo nzira yitangiye kuva kera yakomeza kuyicengezamo abanyarwanda.Nta byiza bindi bitari ibyo.None se umunyarwanda wanze kubaho adakandamizwa ni nde?Byongeye kandi yagaragaje ko bwoko aharanira,umuryango cyangwa se akarere.Kuri we umuhutu,umutwa,umututsi bose ni bene kanyarwanda kandi bagomba kurubanamo mu neza ,mu rukundo no mu bwubahane.

Ibyo rero bigatuma njye nsanga aba bagabo bombi,Twagiramungu & na Kagame ari intwari,kandi bombi ndabashyigikiye ijana ku ijana.

Nta munyarwanda ufite uburenganzira bwo kubuza undi kwiyamamaza cyangwase guhatira mugenzi we gutora Runaka.Aho kujya twandika rero dusebya umukandida uyu n'uyu,aho abiyumvamo ubutwari nabo bagombye kwiyamamaza bityo abanyarwanda tukazihitiramo.
Abanyarwanda bose bashaka amahoro na demokarasi bagombye gusaba umubyeyi w'igihugu Nyakubahwa Pahulo Kagame gufatira ibyemezo bikaze udutsiko twose tw'abagaruye amacakubiri ya MDR biyita ba PARMEHUTU,ba POWER, nderse n'abandi.Ibyo abanyarwanda ntitukibikeneye.
TWESE  HAMWE  TUZATSINDA,MUZATORE INGIRAKAMARO.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: songa alain
Posted on 12-18-2002 19:32:59 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Bangezi nubwo Tuvuga ko Twagiramungu aziyamamaza ndabona hakilikare kuko tutazi neza ahobingana.Muti Kagire inkuru!!Aziyamamaza ku gite cye cyangwa n'ishyaka MDR?Niba mubikurikiranira hafi mwumise ko inteko inshinga mategeko y'urwanda nako ya Kagame yize ikibazo cya macakubili muli MDR bakaba bazakigarukaho kuluyu wa kane,hali nabahagarariye MDR zombi.(IBIBAZO BYALIBIKWIYE GUKEMURWA NA BA RWANASHYAKA)Imyanzuro muyitege amaso kuko ndabona bili amazi abila.Kagame ahangariste MDR ayirega kuba ishobora kuzana amacakubiri Twagiramungu yabingenza ate?None se mugihe FPR iteranira  muli za congre zayo ngo MDR ntigaterane kuko ibibusta ibintu bibi ariko iyo ali 23 gusa byo ntakibazo!!Reka nibarize Twagirumukiza Emmanuel uyoboye igice kimwe urabona ishyaka rigizwe nabantu 23 nonese igice kiyobowe na Kabanda celestin kizajyahe?Nako naba PARMEHUTU.
None Bangenzi reka mbibarize TWAGIRAMUNGU alimukihe mulibyo bice ko abanyarwanda bashaka gusobanukirwa,ariko se MDR ihagaristwe byangenda gute dore ko aliryo nshyaka rishobora guhangana na FPR na Kagame.None se TWAGIRAMUNGU nataha we ntazafungwa nka BIZIMUNGU bamuziza ko yakakanye  genocide nkuko babivuga kuli RADIO RWANDA? Nibyiza gusobanurira abanyarwanda ibyo yavuze ko GENOCIDE itateguwe rero ahokugoreka amangambo bakayavuga uko ali.
RERO BARWANASHYAKA BA MDR MBAGIRE INAMA CYANE CYANE MWE MUZAJYA MULI ILIYA NAMA .MWEMERE IBYO INTEKO YA kagame YIFUZA KUGIRANGO BADAHAGARIKA ISHYAKA RYANYU AHUBWO MUSABE KO HABAHO AMATORO MU ISHYAKA RYANYU MUBONE GUSHYIRA AHAGARAGARA MDR YEMEWE NA BARWANASHYAKA BAYO.Reka dutegereze imyanzuro yiliya nama tubone kuragurira TWAGIRAMUNGU niba ashobora kuba prezida w'urwanda nkaba ndangije nsimira iwacu online kubitekerezo binyuranye itugezaho.

MURAKOZE

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Mbanda Juma
Posted on 12-18-2002 19:08:04 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Mugire amahoro mwese nshuti duhurira kuri uru rubuga.
Ni byiza ko twese tugira icyo tuvuga k'ubukandida bwa Twagiramungu, Kagame ndetse n'abandi bazamenyekanisha kandidatire zabo. Mu byukuri jye bitewe n'amateka y'u Rwanda twese uretse kwigiza nkana tuzi uko yagenze biragoye gutekereza ku migendekere myiza y'amatora ndetse no ku bupfura bw'abaziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu n'uburyo uzatorerwa uwo mwanya azakosora amakosa yagiye akorwa kimwe n'uko ashobora kuzashyira mu bikorwa porogaramu politike ye. Ndi mubantu bemeza y'uko abakandida babiri bamaze kumenyekana bose bafitiye umwenda munini Imana, Abanyarwanda n'u Rwanda. Ntabwo nzi neza programu ya buri mukandida. Ariko nkurikije uko aba bakandida bombi mbazi n'uko bazwi n'abanyarwanda b'ingeri zose, yaba Kagame yaba Twagiramungu numva bigoye kugirango bashobore kwereka abanyarwanda ikiza bazabagezaho batashoboye kubagezaho mbere. Bombi iyo benda kubishobora bendaga kurangwa n'ubupfura bakagira ubutwari nyabwo bendaga kwitonda uwitwa Habyarimana agatsindwa adakozemo. Ntabwo baba barataye abanyarwanda mu mahano twese tuzi. Kagame na Twagiramungu batamitse abanyarwanda batagira ingano interahamwe zirabacucuma biratinda. Twagiramungu we yongeraho akarusho kuri bamwe bari barokotse interahamwe FPR, APR ya Kagame iza ihorahoza. Abo aba bagabo bombi baticishishe interamwe cyangwa inkotanyi ubu baricwa n'imibereho mibi hirya no hono, ng'ubwo ubukene buerenze ukwemera, inzara, indwara n'ibindi bibi byose.
Ni ukuri imitima y'inzirakarengane zose aho iri nta mahoro izaha aba bagabo ku mana mu gihe batarasana imitima kandi ngo bake imbabazi. Ni ubutwari. Ntabwo ubushishozi n'ubwema ari ukwambara karuvati neza no kwifata neza nka malayika. Oya ubushishozi ni ukubona ibibangamiye abantu ukabibakiza nk'uko kera umwe muri aba bagabo yabivugaga. Byari kuba byiza iyo aza kubikomeza. Ikindi undi nawe ngo yari atuzaniye demokrasi ariko ubu amahanga niyo asigaye amunyomoza. None se ni nde mudepite mu birirwa barema amategeko watowe n'abaturage? None se inzirakangane zazize intambara yashoje abayirokotse akabasonga abandi akabaterera iyo abandi akabasanga iyo bari bahungiye none yakora byiza ko ataretse gukora intambara ngo iyo demokarasi ayikorere mu mucyo. Abantu benshi basanga aba bagabo bombi bikundira inyungu zabo bwite bakanarwanira igihe cyose ko zijya imbere y'ibintu byose bibaho. Ubihinyuza azanyandikire nzamuha ingero zifatika. Ndetse n'aba bagabo bombi nabo nibabishaka bazanyandikire nzabagira ina y'uko bakosora amakosa baregwa n'abanyarwanda. Kandi abanyarwanda burya ni abantu beza iyo ubasabye imbabazi ubikuye ku mutima urazihabwa kandi iyo ubakoreye ikiza wabasezeranyije barashima.Iyo ubakoreye ikibi baricecekera. Wagira uti bite bati ni byiza. Bagira bate.
Uko biri kose nihabura abandi biyamamaza basumbije ubupfura aba bakandida babiri Twagiramungu afite afite amahirwe agereranyije yo gutsinda. Ariko arebye nabi Kagame yamwereka igihandure.
Tugire amahoro kandi Noheli nziza n'umwaka mushya muhire.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Jean d'erich
Posted on 12-18-2002 18:38:16 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Banyarwanda mumaze iminsi mutanga ibitekerezo kuri iyi nkuru ya Twagiramungu wiyamamaza ndagita ngo rwose mbibutse tutagiye kure ko u Rwanda rw'ubu butegekeshwa n'igisoda, igisoda cya FPR kikaba atari igisoda cy'igihugu kuko kicyitwa APF;hano icyo nshaka kubabwira muri make nuko niyo uwo Twagiramungu yatsinda amatora adashobora gutegeka kuko nta maitrise ya armee yaba afite;erega sinzi impamvu mwibagirwa ko ikibazo cy'u rwanda n'u Burundi ari kimwe!!!Experience y'u Burundi ni isomo ku banyarwanda, none se Twagira naba Presida Kagame azajya hehe???Muremera ko armee izemera ubutegetsi bwa wagira ????Mjye mbere yuko muvuga ibyo by'amatora ubishoboye abanze ansobanurire uko bizagenda mbere yuko mutangira kurota ibidashoboka kuko on a ete averti .......
Merci...

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: SONGA ALAINA
Posted on 12-17-2002 23:50:54 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Mbaye mbasimiye mwembwe mwagiye mwandika kwyamamaza rya Twagiramungu nashakaga kubanza kubwira abatemera ko yabivuze babyemera kuko yarabitangaje igisigaye nukureba niba yahangana na Kagame.Naho Twagiramungu ntiyigeze ahakana Genocide we icyo yahakanye nuko ITATEGUWE.
Rero Twahaguruka tugasaba ibihungu bikadufasha mu matora atagira uburinganya kuki ONU itakoherereza abarihagararira kuki ibihungu nka France cyangwa amerika biheruste mu matora bitaza kudufasha.
Rero nibwo twakwemera ko amatora azaba ntaburinganya .Ntabwo arukwanga guha akazi abanyarwanda ko gukoresha ayo matora nuko bikozwe namahanga twakwizerwa ko bilimwo ukuli
rero aho kuvuga ngo kagame azastinda cg Twagiramungu tubanze dusabe abazayangenzure.
naho mwitege ko hazaza nabandi baziyamamaza dore ko na MDR y'Ikigali yajemwo amacakubiri kubera inda Nin ngo bamwe ni parmehutu abandi ni parmetusti bakaba babongamiye kuli FPR kagame ibyiza nuko bajya muli FPR bakareka MDR ikiberaho ko mwibagiwe abakombozi PSD yo ninde uzayihagararira cg izishyirahamwe na MDR ?ureste ko na PSD itanze umucadida ashobora kwemerwa na MDR tubitege amaso naho,harya halandi mashyaka !!!!!
arihanze azataha yose doreko na Sebarenzi afite irye we ntaziyamamaza?
Naho twgiramungu afite amahirwe yo gutorwa Kagame namureka akaza mugihugu ariko azabyemera ko afite ubwoba bwo gufungwa kubera ubwicanyi bwe?
Twagiramungu ngaho rero icyowaharaniye kuba Prezida ushobora kuba ugiye kubigeraho ariko uzabanze usabe imbabazi zuko wabeshye abnyarwanda cyangwa ko FPR yakubeshye ngo mufatanye muli za 1993 ugatanga igihugu ariko ubisabire imbabazi ndumva abanyarwanda bazaziguha naho ugakina polotike isukuye naqho Kagame nsinkwanga nuko wigira umu gentil kandi urinyamaswa ushobora kwica abandi wabishaste .Ikindi kibazo nakwibariza
ABANYARWANDA BALIHANZE DOREKO ALIBENSHI MUBIHUNGU HIRYA NO HINO BASHOBORA KUZATORA?NKUKO MUBIHUGU BIFITE DEMOCRATIE BIKORWA.

MURAKOZE

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Alexander
Posted on 12-17-2002 21:34:01 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Icyo twese tuzi ni uko yagize uruhare runini mu kujegeza ubutegetsi bwa Habyara   aharanira demokrasi  ariko rero nta nutazi ko ariwe wari ku isonga muba fashije (wenda batabigambiriye ) kagame  kugeza URWANDA ahop barugejeje ubu !!!!!!!!  niba rero yumva yiyemeje guhaguruka akongera guharanira kubohoza Igihugu   kuri iriya ngoyi kiriho  nta shiti RUBANDA TUZAMUSHYIGIKIRA

TWARATSINZE KANDI TUZONGERA DUTSINDE.................NTASHITI.

NIMUGIRE AMAHORO MURI REPUBULIKA.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Sadiki

Posted on 12-17-2002 14:13:46 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Koko bigaragara ko Twagiramungu ari umugabo ushyira mu gaciro. Nta ruhande yigeze abogamiraho ngo arenganye abandi. Ngo yigeze kuvuga ko adashaka kuzaba mu gihugu umwana we bamuziza ubwoko bwe. Nsanga iyo politike ariyo. Abanyarwanda niwe bakeneye ngo yigishe demokrasi isesuye. seulement les forces du mal rödent aux alentours

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Pierre
Posted on 12-17-2002 12:05:54 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
NIKO ? Rukokoma wategetse igihugu imigambiye ariyo kwibasira Habyara, siwe na opposition birukanye abafaransa kugirango Habyara y'icwe? Nkuko mubivuga numupolitisiye pe, yajijishije bose yivanaho genocide erega abajonosideri ntabwo arabishe gusa. Nabaribabizi cyangwa bakoze les affaires qui ont débouché mumaraso batabishaka bagomba kubibazwa. HOkugirango, iyogegera ifate ubutege, bakagame 10 nabifuriza ubutegetsi.

Ntimunibecye abaturage barahahamutse ntawuzibeshya atore undi mugabo utari KAGAME. MUGEMUVUGIRA HANZE ABARIMURWANDA BAZUKO BAZATORA

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: healingstream
Posted on 12-17-2002 00:08:52 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Umena amaraso wese azamukurikirana kandi yaba perezida, yaba premier amaherezo ye azaba nk'aya Gahini wishe mwene nyina Abel. Isengesho ryanjye ni uko Imana yo ikunda abayo ikuraho umunyarwanda wese utayibereye ambasadeur muri iyi si. Kubona igihugu kiza nka kuriya gikomeza gutesetswa n'abadifitiye igitinyiro Uwiteka, bafata kadogo w'imyaka 6 bakamushyira mu ngabo z'u Rwanda n'ibindi --- bigomba gushira. Urwanda ntirukeneye abafite ubwenge bwa muntu n'abarwanyi kabuhariwe, Urwanda rukeneye abasore n'abakobwa bafite igitinyiro ku Mana - Amasengesho tuvuga aho turi mu mahanga ntabwo azapfa ubusa, bidatinze ubutegetsi bw'u Rwanda buzajya mu maboko y'abafitiye igitinyiro cy'Uwiteka. Aba ntibazishimira ikinyoma, ntibazashimishwa no gutoranya amoko no gufunga abatavuga rumwe nabo --- aba azaba ari abari mu ngabo z'Umwami Nyiringabo. Gaya iri jambo gutinda nturigaye guhera kuko rizasohora - Dusenge cyane amahoro iwacu.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: MUPENZI  VENUSTE
Posted on 12-16-2002 17:53:20 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Nshuti bavandimwe mukomere.Ningombwa ko Rwanda yacu ihagararirwa n'intwari.Ariko rero,ibanga ryanyu riri ku mutima;uwo muzatora muramuzi.Mu by'ukuri ntawahitamo igitugu asize inyuma demokarasi.Bariya bagabo bombi:Twagiramungu & Kagame ndabashima;mbona bombi ari abagabo.Kagame nzamushima cyane kandi nareka n'abandi nabo bakiyamamaza.Dore aho mwahereye mumubeshyera.Kagame ni intwari mugutegeka;Twagiramungu akaba agahebuzo muri demokarasi.Ubwo rero tuzahitamo;ariko ibyari kugirira cya

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Afandi Peter
Posted on 12-15-2002 04:40:38 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Ni byiza ko amatora ateganijwe mugusezerera inzibacyuho y'imyaka hafi 9 atangira gutekerezwaho hakiri kare. Bigaragarako Kagame n'akazu basa naho batunguwe kuko baribarabujije abandi banyapolitiki gutekereza kubuyobozi bw'igihugu cyacu. Bumvikanishije hose kandi bose ko ntategeko rigenga amashyaka kubwo kandi ntashyaka ryakora. Bibagiwe kongeraho ngo "uretse FPR gusa" nako ngo si ishyaka ahubwo ni umuryango. Mwabonyehe umuryango ukora nko gukina ikibuguzo? Ngo uyu navamo harajyamo abandi. Bigaragarako Akazu katazi neza icyo gakora. Ikimenyimenyi ni uko batinya impaka. Mwumvise amagambo ya Tite Rut. yumvise Faustin akoze déclaration. Ngo ese ahubwo yadufashije gutegura itegeko! Ese bamusabye ibitekerezo maze aranga? Mission mwajyagamo mumahanga mutegura itegeko ntizabagejejeyo? Ese ibitekerezo bya Faustin nibyo kamara? Ibivugwa byose n'abambari b'akazu ninkamatakirangoyi. Twagiramungu nashimirwe ubutwari bwa democratie kuko atari buri wese watinyuka. Kandi uko mushima na Kagame nuko akwiye kumushima aho kuzishimira kubura uwo biyamamazanya maze bikagenda uko byagenze ubwo yatoranyaga na Muligande. Ubu noneho azashaka abandi Bahutu kugirango ajijishe. Humura Twagiramungu niwe munyarwanda utagira ubwoko. Kandi uzamwica azamuhagama!
Dushyigikiye undi mwiyahuzi kuko babaye benshi Kagame yatinya kuboreka. Tubitege amaso, aberaho gukanura!!!

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: MURUTUBARWE   AARON
Posted on 12-14-2002 14:44:31 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
IKINTANGAZA NUKO TWAGIRAMUNGU NA KAGAME ARIBO MWAMAMAZA NKAHO ARIBO BANYARWANDA BONYINE BASHOBOYE GUTEGEKA URWANDA.NARI NDAHO NCECETSE
ARIKO KUBWIBI NZIYAMAMAZA KANDI INTEGO NFITE NIYO GUTEGE
KESHA URWANDA IJAMBO RY'IMANA
NZAKORA IBISHOBOKA BYOSE BYATUMA UMUNYARWANDA YIHAZA MU
BIRIBWA.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Haleluya Ibyiyisi

Posted on 12-14-2002 13:41:20 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Yewe inkuru ni kimama da. Ababihakana jye ndababwiye ngo nibyo. Kandi azatsinda Kagame. Uretse ko iyo Gapyisi aza kuba yari akiriho ariwe wari kubaruta bose. Ubwenge n'ubushishozi ni byo bamutinyiraga. Shyundu rero atsinze amatora. Mukotanyi arabihakanye. Umucunguzi uri hirya hariya mu ishyamba atumwe n'abazungu gushyira kagame Arusha. Ibintu biradogereye. Yewe ibintu bizaba bibi cyane. Gusa kubera ko jye nibera mu buhungiro ndabona Kagame yavuyeho nkabugumamo. Cyokora icyazanyihera umunsi umwe ngashobora kongera kugera ku kivumu cya sogokuru ibintu ari bizima. Yesu ashimwe kandi ahimbazwe.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Rukuramigabo
Posted on 12-14-2002 07:08:20 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Mu by' ukuri nshimishijwe no kubona ko Twagiramungu yaba yiyemeje kuziyamamaza kuko  Kagame akeneye guhangana n' umuntu koko uzwi n'Abanyarwanda. Ibi biragaragara ko byongereye ibibazo kuko Kagame atinya Rukokoma kandi i nayo Mpamvu Bizimungu na Ntakirutinka bafunze kuko aribo bagabo babiri bari basigaye mu Rwanda kandi bashobora kumutsinda mu matora. Kabisa twizere ko amatora azaba mu mucyp maze tukarebe uwo u Rwanda rwemera. Murakoze kandi mugire amahoro.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Bolingo yaya
Posted on 12-13-2002 21:19:12 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Njyewe ndabona ibi mutangaza bitaba byoroshye kubivuga ,ubundi sinumva uburyo rukokoma yaje kukubwira ko aziyamamaza bitarasoka kumakuru ahagaragara kugirango bose babibone ,Ndabwira uwatangaje aya makukuru .Ese aziyamamaliza hanze yigihugu ?Tuzamutora wenda ukuru kuzagaragaliramo ,aliko rero ngarutse inyuma nsanga ibyabanyarwanda ali amayobera uwo ntazi se nzi nyina .Kagame ntabwo muzamubwira ngo mwamutsinze nurutwe gusa namwe ntimukigire kabuherere .Hali kera aliko ubu tuli mubihe twavuye mubihe kandi nanone ni ibihe tuzajya mubihe .Ijwi ryange nzalibika nzaliha uzangilira akamaro udatanya abanyarwanda aliwe wize politike yurukundo .nahubundi turasiga amayagu .Kagame nawe yagombye kwisubiraho kugirango tuzamuhandagazeho ayo mabarano ,Rukokoma we ni rusisibiranya rwa sebatenda ,aliko ndamwemera kuko politike yo hejuru niwe bayihaliye na Kagame arabizi bikaba byaratumye amwikiza akamwirukaho mbere y'igihe kugeza ubwo ahunze .
Aya makuru yali munange .

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Mavubi
Posted on 12-13-2002 12:00:09 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Yewe iyo nkuru irabe ibyuya ntibe amaraso, abantu muzi guta igihe koko, ubyo murumva byashoboka, nge ndumva ari inzozi, kuko KAGAME we ubwe aziko agenge afite ubu ari uko ari Peresida, aziko igihe atazaba akiri Perezida wu Rwanda azafatwa agacibwa urubanza.
Ibyo aregwa ni byishi: Ikibazo cy' indege ya Habya, ikibazo cy' impunzi muri Kongo, ikibazo cy'abanyarwanda bapfuye aho FPR imaze gufatira ubutegetsi, abaganda bishwe nawe,abanyekongo yivuganye, utibagiwe ubujura bwo muri Kongo. Ibyo byose nti bikurikiranwa kuko FPR ifite ubu ubutegetsi, kubera izompamvu zose rero Kagame atsinzwe amatora ntiyabyemera. Niyo mpamvu Bizimungu ari mu Buroko akazaba hari azafungurwa amatora arangiye.
Tuve rero mu bikino. Ariko kandi biramutse bibaye burya ngo irwara zirarutanhwa, kandi ni bibi nuko. Twagira-mungu abanyarwanda ndetse n'abaturanyi bu Rwanda bagomba kuba bamwishimira hari kurusha Kagame.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Semabwa
Posted on 12-13-2002 11:46:46 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Ese ko mutubwira ko Twagira ngo nawe agiye kuza mu Rwanda guhanganakumwanya wa President wigihugu. We ntabwo azafungwa?Ntaza beshyerwa ko nawe ali mwishyaka lizana amacakubili mugihugu?Nttabwo azazira Bacar?Ndashaka mumpe garanti yuko atazafungwa.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Mugemana
Posted on 12-13-2002 10:35:52 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
NDAGUSHIMIRA BWANA KANAMUGIRE HASSAN KUGITEKEREZO CYAWE UTANZE, IKIBAZO NTABWO ARI TWAGIRAMUNGU CYANGWA SE UNDI WESE WATINYUKA GUHAGARARA IMBERE YA KAGAME NGO BAHANGANE MU BYAMATORA URETSE BIRAMUTSE BIGENZE NEZA NUKO KAGAME YABURIRAMO MBESE YAMERA NKA JM LE PEN. IKIBAZO N,ABEXTREMISTES MU MHANDE ZOMBI ZABANYARWANDA UMVA NKURIYA UVUGA NGO KUBA GAPYISI YARAPFUYE GAPYISI YARIGIKI?? U RWANDA DUKENEYE UMUNTU NKA TWAGIRAMUNGU BYIBURA WE ARAJIJUTSE AZI KO UMUHUTU ARI UMUNTU AZI KO UMUTUTSI ARI UMUNTU KANDI KO AMOKO YOSE ASHOBORA KUBANA NAHO ABO BA BAGOSORA CYANGWASE BA GAPYISI NABANDI BA EXTREMISTES BOSE NTACYO BATUGEZAHO KANDI BYARAGARAGAYE KO KUVUGA NGO RUBANDA NYAMWINSHI NTACYO BIKIVUZE ICYO TUGENDERAHO NI IGITEKEREZO KIZIMA BIRUMVIKANA KO UWADUKIZA KAGAME YATUMA TWIRUHUTSA ARIKO NTAKUGURANA KAGAME NGO WIMIKE GAPYISI CYANGWA SE NGO IZINDE GAHUTU EXTREMISTES NTITUZAHORA MUNTAMBARA ZIDASHIRA TWAGIRAMUNGU AZWIHO KUBA MODERATES MAN KANDI TURAMUSHYIGIKIYE.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Dodo
Posted on 12-13-2002 02:50:04 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Mukomere ba nyarubuga cyane cyane nka Ryganzu utugezaho amakuru avuye mu masalo.  Biragaragarako wigererayo.  Ni byiza rero, Rukokoma ndabona bamwihaye , bamwe ngo ni igisambo, igisahiranda, abandi ngo ntiyemera genocide ukagirango buri wese agomba kwemera genocode, abandi ngo ntashoboye akunda ubutegetsi gusa, n'ibindi. Hari nuwavuzeko avangura abanyarwanda!!! Ese avangura bande?  Ninde wavangura kurusha Kagame? Akazu ka Kagame na Nyiramongi we kagizwe na bande?  Uzabare abambassaderi b'u Rwanda maze utubwire ko utazasanga 95% yabo batava mu bwoko bumwe bw'abanyarwanda kandi nabwo bo muri clan imwe. Uzambarize abadepite benshi ubwo baturukamo, hanyuma noneho niwibaza amashyaka bavamo, uzahite werekanako Kagame atavangura abanyarwanda.  Uzabaze kuva RPF yafata igihugu abayoboye parliement ubwoko bavamo kugeza uyu munsi!  Kuva ku bwa Nkusi, kugeza ku bwa Biruta!!!  Ese ni ukuvugako ari ubwoko bumwe gusa bushoboye gutegeka?  emwe nibyo koko, babyita gupyinagaza!  Sinemera Rukokoma, ariko ibibi birarutana, amahitamo yaje namuhitamo kuko we azikurwanira demokrasi. Twagiramungu, yakoze bibi byinshi, yatumye igihugu kigwa mu rwobo, kugisohoramo ntibyoroshye ariko ndabona nawe ashobora kuba abona ko agomba kukitangira kugirango arebe ko yakizazamura.  Igihe ntikiragera cyo kwivuga ibigwi cg cyo kuvuga ibigwi abandi kuko ESO (ka gatsiko hashinzwe kurimbura imbaga z'abanyarwanda bari muri opposition hanze) yageze impande z'isi yose, ntawamenya nimba Twagiramungu azageza ku matora kuko aririwe ntaraye, mwene Rutagambwa na Astéria ararekereje ategereje umuzanira agahanga ke nkuko babigiriye Seth, Lizinde na Mbayire wagize uruhare rwo gutsemba abo bademocrates.
Naho wowe ubeshya ngo watora Bizimungu aho gutora Rukokoma, reka kujijisha kuko nawe uziko adashobora kwiyamamaza, uwamushyize 1930 se ntiyarazi icyakora?  Wibwirako imashini ya Kagame-Rutaremara itazi gisya? Nyamara iminsi y'igisambo ngo irabaze, na Buyoya ntiyiyizeye gahoro!  Njye nemezako na Mayibobo yakwiyemeza guhangana na Kagame yamutsinda!  Ikindi ntazibeshye u Rwanda si u Burundi, uzagera ku matora wese, agatorwa kumwica ni ukwikururira iyabahanda.  Ndeba kure sindi umupfumu. 
Njye nasaba abantu nka ba Mushayidi, Kamongi, Victoire Hakizabera, Nshimiyimana, Ndahayo, Kigeri, Murwanashyaka n'abandi bose bashaka gutabara kiriya gihugu bagomba guhaguruka bajya guhangana na Kagame, bien sûr amahanga akahaba kugirango abakingire ikibaba.  Kandi mu byukuri, TWESE HAMWE TUZATSINDA!!!

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: NDayi
Posted on 12-13-2002 02:08:49 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Benga ngo murusetsa yaba Kagame ndeste na Rukokoma ndabona ntanume abanyarwanda bafitiye ikizere. Usibye ko dusanzwe tuzi ko politike zo muri africa zirangwa no kwiba amajwi yarubanda ndasanga kagame azahirika Rukokoma nubwo atamurusha gukina iyo mukirere naho ubundi ntanumwe jye nzaha ijwi ryanjye.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Mabya
Posted on 12-12-2002 23:55:18 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Njye ndamushygikiye cyane kandi niteguye kumwamamaza nibakoko uwo Twagiramungu ashaka kutuyobora.Ni umugabo w'intwali koko.
N.B mumenye e-mail ye mukayinyohereza Imana yabaha umugisha.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Alexander
Posted on 12-12-2002 22:53:02 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
ari Kagome ari na Rokokoma nta numwe mbona mo umunyakuri   ariko rero bibaye ngombwa ko abanyarwanda bahitamo nta gitugu icyo ari cyo cyose  ndemeza ko rukokoma  yatsinda nkuko J.Chirac yatsinze Jean Marie LeP.

gusa nifuzaga kumenya aho ayo makuru  yaturutse  dore ko tuzi ko Rukokoma ataba no mu Rwanda !!!

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Kuramba Jean
Posted on 12-12-2002 21:38:49 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Umntu wese ,ushaka kuvangura abanyarwanda nta mwanya agifite.Muti Rukokoma ngo mwishimiye ko azaba Président umuntu uhakana ko mu Rwanda habaye itsembabwoko ry'abatutsi n'inzirakarengane z'abahutu barwanyaga ibyo bikorwa.Wari uzi ko ahubwo arutwa na Bizimungu Pasteur?Njyewe aho kugira ngo namamaze Twagiramungu nakwamamaza Bizimungu kuko we nibura mbona ntaho yabogamira .Murakoze.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Muzungu Newman
Posted on 12-12-2002 17:21:32 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Nta gutinda mu magambo uriya mugabo Rukokoma nta mahirwe na mba mbona afite yo gutsindira umwanya nk'urriya ukomeye w'umukuru w'igihugu kuko ni umuntu utagira aho ahagaze, ajya aho bamutambikiye imbehe! Aramutse anatsinze ku giti cyanjye mbona byaba bigaragaje ubujiji bw'abanyarwanda batabona aho yari abagejeje ngaho na za rukokoma z'iwe bukeye ati kagame nawe sinakorana nawe, n'ibindi nk'ibyo. Uriya mugabo ni injiji.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: MWESIGYE
Posted on 12-12-2002 16:58:00 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
TWIZEREKO IMMANA IZABIHAGARAMO DEMOCRASI IKUBAHIRIZWA,BAKIDOBYA MURAMENYE MUTONGERAKUVUSHA AMARASO MUREKE ABANYARWANDA BIHITIREMO ABATEGETSI URAMENYE FPR NTUZABE KIDOBYA KUKO URIYA MUNYARWANDA TWESE TUMUZIHO UBUSHOBOZI BWINSHI KANDI NUMWE MUBANYARWANDA BATIJANDITSE MU BWICANYI KANDI IBYA POLITIQUE ARABIMENYEREYE KANDI ARI ABAHUTU CYANGWA ABATUTSI TURAMUMENYEREYE NIWE MUNYAPOLITIQUE WASHOBOYE KUGIRA INSHUTI MUMOKO YOMBI YABANYARWANDA ICYOKORA AZIRINDE AMAGAMBO YA BA CDR,CYANGWA SE ABA PARMEHUTU BAGITSIMBARAYE KUBYABO BYA BANYURAMATWI NAHO UBUNDI URIYA MUGABO TWESE TUZAMUTORA IJANA KWI JANA

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Ruganzu
Posted on 12-12-2002 16:45:20 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Bwana Balinga ,kukibazo waba ufite Cyo kutemera neza ko Inkuru naba bagejeje ho ari Impamo nda byumva kuko najye ndabiziko ndi mubambere bashobora kuba barabashijwe kuyitangarizwa ,None rero nda gira kubwireko ari IMPAMO Nyuma yaho Nyiru bwite bwana Twagiramugu  abyiyemereye. ubu akaba ashyigikiwe naba Occidentaux(abanyaburayi).ubu igisigaye ni ukumenya neza igihe Nyakubahwa Bwana peresida wi igihungu cy' Urwanda Paul Kagame azashyira kumugaragaro igihe amatora azabera.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Mbaze
Posted on 12-12-2002 16:11:50 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Jye rero mbona Twagiramungu azatsinda amatora naramuka akoze mitteng ye neza. Ariko yenda nta nuwabitinda buriya wasanga ari ababirigi bamwohereje kugarura inyungu zabo Kagame yoherezaga muri Amerika.

Nibagire vuba rero Kagame atwisangire muri Oposition maze nawe tumwakire mu Gihango. None se twabigenza gute " Ngo uwabuze uko agira ajya mu Gihango".

Jye gusa ikibazo mbona gishobora kuba gihari ni uko amaraso menshi ashobora kuba agiye kongera kumeneka muri kiriya gihugu Twagiramungo naramuka atsinze amatora.

Impamvu ya mbere ni uko Kagame atakwemera guhara ingoma.Niyo yabyemera les extremistes du FPR ntibyemera.
Ikindi ni uko Twagiramungu nawe akunda ubutegetsi kurusha uko impyisi ikunda intama.

Iyo rero witegereje usanga, Twagiramungu naramuka atangiye kugira pronostique z'amajwi aruta aya Kagame, bazahita bamwivugana. Cyangwa se abe aka Ndadaye nyuma y'amatora.

Ikindi ni uko muri bariya bagabo bari kungoma hari abazi neza ko ariwe wicishije ba Gapyisi ect, nk'uko bikunze kuvugwa.

Jye rero mbona uriya mubingwa w'igihubutsi ariyo turufu asigaranye yo kugera kumigambi ye ntacyindi.

Ngizo ingirakamaro zizazamura U Rwanda!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Kanamugire Hassan
Posted on 12-12-2002 12:57:18 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Nyakubahwa Faustin Twagiramungu ni umuntu namenye mbere y'uko intambara mu Rwanda itera.FPR umuntu yayishimira kuba yarirukanye abanzi b'igihugu bari kubutegetsi nubwo yakoresheje intwaro hanyuma hakaba harapfuye ababntu batagira ingano.Ariko rero ntawe ukwiye kwibagirwa akazi Twagiramungu yari arimo akora akoresheje demokarasi.Yabyitwayemo neza cyane kuburyo abantu benshi twari tumaze kumva ukuntu icyobo Habyara yari yaratunazemo cyari cyirekire.Ibyo byose kandi yabikoraga atitanze kuburyo ubuzima bwe n'ubwabamuyobotse bwari mu mazi abira ,ngirango muribuka icyo interahamwe zari zivuze.Uriya mugabo rero yatumye tutongera kugira ubwoba imbere ya Habyara n'ingabo ze.Byagendaga neza cyane ariko intambara ibinyamo .FPR irahaba ifata ubutegetsi,murumva ko muri icyo gihe demokarasi ntamwanya yari igifite.Twagiramungu ibikorwa bye bya demokarasi birahagarikwa.
Nagirango mbwire abasomyi ko Twagiramungu atanzi ariko ko njye namumenye mbere y'intambara ,akaba ashobora kuyobora igihugu kurusha abandi bose,à condition que abafite akmenyero ko kunaniza abshaka gukora bamureka agakomeza kutuzanira demokarasi yari yaradutangiriye.Imana izamufashe kubigeraho.Si ukuvuga ko mukorera mitingi seulement yari we wenyine wadufashije psycologiquement mugihe Habbyara yaratumereye nabi,kandi adufasha adkoresheje intwaro ndashaka kuvuga democratiquement.Ndashaka kubabwira ko niba hari abanyarwanda batumye abandi bamenya demokarasi ,Twagiramungu namugira uwambere. 
Ndangije mbabwira ko uriya mugabo ,amtora abye nkuko demokarasi ibiteganya,afite amahirwe menshi yo gutsinda.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Birori Bruin
Posted on 12-12-2002 12:33:44 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Bose ni ibisambo ntaho twaba tuvuye nta naho twaba tugiye. Bazabanze bombi basabe imbabazi mu ruki rw'i Arusha ku ruhare mu bwicanyi bakoreye u abanyarwanda.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: Balinga
Posted on 12-12-2002 11:22:30 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
Bwana Ruganzu,ndumva iyo nkuru yawe ari bwi bwa mbere nyumvise! Sinzi niba ushobora kubanza kudusobanurira neza aho wayikuye. Bityo twamenya niba ari inkuru y'imvaho cg ya mpuruyaha; tukabona kugira icyo tubivugaho dufite aho dushingiye.Ntegereje ibisobanuro byawe.

Re: Twagiramungu afite amahirwe yo kuba Perezida w'u Rwanda?

Byanditswe na: jc
Posted on 12-12-2002 09:40:10 +0100GMT
Subiza iyi nyandiko
nizeye ko ari byo koko maze tukirebera icyo noneho kagame azabeshya. si uko nshyigikiye rukokoma ahubwo ni uko umugabo nkawe udafite icyo aregwa muri genocide azatuma kagame abura son unique  argument politike. nizeye ko il y  aura d'autres vrais candidats.

Dusangire ijambo

Niba ufite ibitekerezo wifuza kuganiraho n'abandi basomyi bo kuri iyi website, ubyandike aho hasi, abandi nabo babibone.

Copyright © Iwacu Online - Ibiro Ntaramakuru.



Ukeneye ubundi bumenyi kuri iyi website cyangwa hari
icyo ushaka kutugezaho, watwandikira kuri email:  info@iwacu1.com

Privacy Policy

Copyright© Iwacu, Inc..