Sign up!  Free Email@iwacu1
Amamaza kubuntu  |  Amatangazo  |  Ohereza Intashyo  |  Service
HANO IWACU
  Updated:   11-12-2005 01:30:53 -0800GMT
KWAMAMAZA:


UBWANDITSI:

Mutugezeho izo nkuru zishyushye
Kanda hano
 
   

UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Kuwa Gatatu, tariki ya 01, Nzeri, 2004 - 15:55:09GMT

NAIROBI, Kenya - Ubutegetsi bw'u Rwanda buyobowe na Prezida Paul Kagame ntibwitaye bihagije ku kibazo cy'impunzi n'itahuka ryazo. ubu haravugwa ko u Rwanda rwita gusa nabyo bidahagije gucyura impunzi zo mu makambi ari hirya no hino mu bihugu bya Africa nka Congo Brazzaville, Zimbabwe, Malawi n'ahandi, nyamara ntirwitaye no gucyura impunzi za kera, nukuvuga cyane cyane impunzi z'abatutsi bahunze mu myaka ya mbere ya 1973.

Prezida Kagame yatangaje ko umwami Kigeli V agomba gutahuka nkabandi banyarwanda, kandi akaza ntacyo asaba u Rwanda, nukuvuga ibyubahiro bigendana n'umwami, umutekano bwite wa Leta, ngo cyane ko abandi batahutse agasigara inyuma nkaho we atari impunzi nkabandi. Perezida Kagame akomeza avuga ko rubanda nyamwinshi ngo yanze umwami muri 59 ikimikaza Repubulika, ngo siwe uzanga ibitekerezo bya rubanda nyamwinshi. Ni naho perezida Kagame aheraho yifatanya n'abahutu iyo bibaye ngombwa mu butegetsi bwe.

Prezida Kagame ubu utangiye kutavuga rumwe n'abatutsi ngo bashaka kumuvangira, yego si bose, aremeza ko Kigeli V, ufite ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, ko akwiye gutahuka kimwe n'abandi banyarwanda b'impunzi ntazindi nzitizi ashyizeho. Umwami Kigeli V n'umuhungu w'umwami Mutara Rudahigwa ari nawe watanze amaze gushyira umukono ku nyandiko yemera ko abahutu nabo ari abantu bagomba nabo kugira uburenganzira mu Rwanda, nyuma y'imyaka isaga 400 bari bamaze bakora nk'abacakara. Kigeli V n'impunzi kuva nyuma y'imyivumbagatanyo ya rubanda nyamwinshi yabaye mu 1959. Aremeza ko atahunze abahutu ko ahubwo yahunze abakoroni ari nabo bazanye amacakubiri mu banyarwanda. kugeza nubu, ko nyamara Kagame yemeye ko atahuka ari umwami yabikuraho.

Umwami Kigeli V aravuga ko akiyobora u Rwanda mu rwego rw'ubwami kandi akaba ahagarariye abanyarwanda bose. Kigeli V n'umututsi w'umunyiginya naho perezida Kagame Pahulo akaba umututsi w'umwega. Bivugwa ko kuva kera abega n'abanyiginya batavuga rumwe.

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Byanditswe na: Kasongo Sudi
Posted on 09-05-2004 12:36:02 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Umwami akwiye gutaha mu cyubahiro cye kandi akanashimirwa ubutwari no kwihangana byamuranze, ndetse na mukuru we Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa, na se Musinga na Sekuru Kigeli Bose bagiye bagaragaza urukundo ku banyarwanda batavanguye.

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Byanditswe na: vuguziga
Posted on 09-05-2004 03:35:52 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Niba hari ikintu nashimira kandi nashyigikiraho Paul Kagame, ni uburyo abona Kigeli V Ndahindurwa yatahamo mu Rwanda !

Birashimishije kubona Paul Kagame aharanira ubusugira bwa Repubulika mu Rwanda.

Niba Kigeri V ashaka gutaha azatahe abeho nk'abandi banyarwanda, afatanye nabo gushyigikira Repubulika!

Naho ibyo kugarura ubwami mu Rwanda, nta shingiro bifite, ahubwo ni ukwirengagiza no gusuzugura amateka y'u Rwanda.

Niba ashaka no gutegeka,azaharanire ubutegetsi nk'abandi bose,nabishobora abe perezida wa Repubulika !

Icyiza se u Rwanda rwageraho kubera ubwami, cyitashoboka muri Repubulika ni ikihe ?

Ibibazo by 'u Rwanda si ubwami cyangwa Repubulika. Ahubwo u Rwanda rukeneye Demokarasi n'ukwishyira ukizana kwa buri wese, ntawe uheje cyangwa ngo aryamire abandi. Ibyo byose rero birashoboka muri Repubulika.

Ndasaba Kagame rero gukomeza ubwo butwari bwo kubungabunga ubusugire bwa Repubulika !

Harakabaho Repubulika !

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Byanditswe na: mussa
Posted on 09-05-2004 03:23:05 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Njye mbona jumwa Kigeli V tumuretse nkabanyarwanda agatahuka ndetse agasubirana ubwami bwe bishobora gutanga imbuto nziza murwego rw'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, aha natanga nkurugero rw' ababiligi bafite ikibazo nk'icyabanyarwanda, ariko bakaba bafite umwami ubahuza, appart y'umwami hakaba premier-ministre ari nawe utorerwa kuyoboro Gouvernement.

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Byanditswe na: Hassan
Posted on 09-04-2004 08:07:51 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Njye mbona ko Umwami wacu Allah yaduhaye agomba gutahuka mu Rwanda kandi agahabwa icyubahiro nk'uko bigombera undi muntu wese Allah yahaye kuyobora abantu be. Nahabwe icyubahiro cye mu kuri kose kandi tureke atuyobore. Allah ashobora byose kandi iyo ashatse ikintu aravuga ngo: "Ba" hanyuma kikaba.
Murakoze.

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Byanditswe na: Uwanjye
Posted on 09-02-2004 04:14:53 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Nkumunyarwanda jye ndumva Kigeli V yatahuka nkabandi bose, akareka kidusubiza inyuma kuko Urwanda ubu ruri munzira ya demokarasi nziza, nubwo hakiri urugendo ariko nukubyishimira, jye rero ndumva Kigeli V niba ashaka kutwara nawe yazakwitoza mumatora azaza nkumunyarwanda wose wabishaka. Mugire amahoro

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Kigeli sumuhungu wa Rudahigwa

Byanditswe na: Uwanjye
Posted on 09-01-2004 13:49:41 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Ndashaka gukosora umwanditsi wanditse kukibazo cyitahuka rya KigeliV.Kigeli sumuhungu wa Mutara Rudahigwa ahubwo ni murumunawe, bombi bakaba ari abahungu ba Musinga. Murakoze,mubane nimana.

Re: UMWAMI KIGELI V ARASABA PAHURO KAGAME GUTAHUKA

Byanditswe na: Eximius Vir Probitate
Posted on 09-01-2004 12:15:53 -0700GMT

Subiza iyi nyandiko

Umwami Kigeli v Jean Baptiste Ndahindurwa arasaba Pahuro Kagame Gutaha.

Ndakosora uwanditse iyo nkuru.
Kigeli v Ndahindurwa ni mwene Yuhi v Musinga (waciriwe i Kamambe nyuma akoherwa i Moba i Congo ari ho hava igitutsi "ngo uragacirwa i Kongo) akaba mwene se wa Mutara III Charles Lon Pierre Rudahigwa (icyami cy'igicike cyaguye igihugu igicuri nk'uko byahanuwe na Nyirabiyoro) na Rwigemera... Ndahindurwa rero si mwene Rudahigwa.
Rudahigwa na Rosarie Gicanda nta mwana babyaye kandi gushaka umugore wa 2 ntibyemerwaga ku muntu wabatijwe. Byabaye ngombwa ko Ndahindurwa asimbura mwene se bidaciye mu bwiru. Byabaye birebire...

AMAKURU ASHYUSHYE